Ku wa gatatu w’icyumweru cya 30 gisanzwe B,
31 Ukwakira 2012
AMASOMO: 1º.Ef 6,1-9 ; 2º.Lk 13,22-30
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?
Akenshi iyo YEZU yamaraga kwigisha, hari ubwo bamwe batinyukaga bakamubaza ibibazo. Hari ibyo bamubazaga bamwinja cyangwa bamutega imitego. Hari n’abandi bamubazaga ariko bahangayikishijwe no kumenya neza icyo bakora kugira ngo bakurikize inyigisho yatangaga. Hari uwigeze kumubaza icyo yakora kugira ngo azagire umwanya mu Bugingo bw’iteka. Hari n’uyu wamubajije abazarokoka iyi si uko bangaña. Ni bakeya? Cyangwa ni benshi? Iki kibazo gikunze kujyana n’ibindi byinshi by’amatsiko: dushaka kumenya mu by’ukuri niba ijuru ribaho, uko riteye n’ibindi n’abazaryinjiramo. Twibaza niba Purugatori ibaho n’uko ikora. Twibaza kandi n’ibijyanye n’umuriro w’iteka. Ibyo byose ni ibibazo by’amatsiko byerekana ko muntu aho ava akagera atazi neza ibimutegereje mu maherezo y’ubuzima bwe.
Uburyo YEZU yahisemo kugira ngo asubize ikibazo cyo kumenya uko abazarokoka imirunga yo kuri iyi si bangana, yahisemo gusobanura ku mugaragaro ko aho abantu bagomba kwinjirira ari mu muryango ufunganye. Yanasobanuye ko abenshi bazashaka kwinjira ariko boye kubishobora! Icyo gisubizo gihatse ibisobanuro byinshi. Gishobora no gutuma dukebuka impande n’impande kugira ngo turebe ukuntu umuryango ufunganye utugora. Hari n’aho YEZU yavuze ko inzira ijyana mu ijuru ari inzira ifunganye kandi ko bikomereye abakungu kuyinyuramo. Ngo inzira ijyana mu nyenga ni ya yindi ya gihogera ijyana mu cyorezo. Aho huzuyemo ibisobanuro bihagije ku kibazo natwe twibaza.
Aho kwibaza byinshi, dukwiye kwihatira kunyura mu nzira ifunganye. Iyo nzira isobanura ko dukora ibishimisha Imana kabone n’aho kamere yacu yaba idukuruza ibindi bishashagirana. Kwemera kunyura aho Nyagasani akwerekeza, ugahunga aho Mushukanyi akoshya kujya, nguko kunyura mu nzira ifunganye. Ni kimwe no kwemera gutotezwa uzira YEZU KRISTU. Ngiryo ibanga ritwinjiza mu ijuru. Nguwo umutsindo wagaragajwe n’abavandimwe bacu babaye abatagatifu banyura Imana uko ibihe byagiye bisimburana. Kwidagadura ku isi bizasozwa no guhekenya amenyo mu muriro w’iteka mu gihe tubaho dusuzugura Imana Data Ushoborabyose. Umuntu wese wiyumvisha icyo ijuru ari cyo akwiye gukora uko ashoboye kugira ngo afashe benshi kuryinjiramo. Igihe abona bimunaniye kuko abo babana n’abo abona banangiye, niyizirike ku isengesho ahore aririra izo ngorwa zishimye none maze ejo zikazashengurwa n’umuriro utazima cyangwa n’ububabare bwo muri Purugatori. Niyifatanye na YEZU wababaye. Imibabaro ye ifasha cyane roho zo muri Purugatori.
Nimucyo dusabe uyu munsi ingabire yo kumvira Imana Data Ushoborabyose, dushingire ubuzima bwacu kuri YEZU KRISTU kandi tworohere Roho Mutagatifu atuyobore. Aho bumvira Imana mbere ya byose ntibarangwa no kumvirana cyangwa kuvangirana hagati yabo. Urugo YEZU KRISTU yahawemo icyicaro cy’ibanze, ntirushengurwa n’ugushihana hagati y’umugabo n’umugore, hagati y’abana n’ababyeyi. Ababyeyi nibihatire kumvira Roho Mutagatifu muri byose, maze iyo nzira bayitoze n’abo bibarutse. Abantu bakuru bafite abo bashinzwe, nibabayoborane umutima wa YEZU KRISTU na MARIYA, umutima utuza kandi ukoroshya. Ni byo Ushoborabyose yatwibukije yifashishije Pawulo Intumwa.
YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA TWIYAMBAJE BYIHARIYE MURI UKU KWEZI, ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.