Inyigisho: Iraridutse! Iraridutse Babiloni

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 34 B gisanzwe,

Ku wa 29 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 18, 1-2.21-23; 19, 1-3.9a;  2º. Lk 21, 20-28

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Iraridutse! Iraridutse Babiloni 

Ari mu isomo rya mbere ari no mu Ivanjili, duhawe ubutumwa bukakaye. Ibivugwamo byose byadutera ubwoba turamutse tugarukiye ku bimenyetso by’inyuma bikarishye. Imidugararo, Ibiza n’isenyuka ry’umurwa biduteye kwibaza. Nyamara ariko ibyo bimenyetso byose bivugwa bihishe ibyishimo bitagereranywa.

None se twabuzwa n’iki kwishima tubonye isenyuka rya Babiloni. Babiloni iyo, wari umurwa w’icyamamare wahindutse intaho ya za Sekibi. Iyo yari indiri ya za roho mbi zose. Yari yaruzuyemo ibisiga byose by’ibivume kandi byahumanye. Iyo ni ishusho ry’ahantu hose hari abantu bigometse ku Mana bakikundira ibibi, bakarwanya UKURI. Tuzirikane ko mu ntangiriro za Kiliziya, aba-KRISTU bari barahimbye umugi wa Roma Babiloni kuko wari ugwiriyemo ingeso mbi nyinshi n’abarwanya Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Iyo nyito bayifatiye kuri Babiloni ya Kera ya yindi ya Nabukodonozoro umwami wari warabaye ikirangirire mu bugome n’ubukozi bw’ibibi. Iyo Roma yiswe Babiloni rero yagombaga gusenyuka. Isenyuka ryayo, ni ryo Yohani yeretswe mu mabonekerwa ye. Iryo senyuka ni na ryo YEZU KRISTU ahanura mu Ivanjili. Duhamye ari ko uwo mugi atari Roma gusa y’icyo gihe. Ni ahantu hose h’ibihe byose hakoraniye ubugome n’ubunangizi. Ariko se koko, ni iki kigomba gusenyuka?

Umurwa wuzuyemo ubugome n’ubugomeramana, ugomba gusenyuka. Iryo senyuka, si ibintu si n’abantu kuko mu by’ukuri ibyo Imana yaremye byose ni byiza kandi irabikunda. Imana ikunda abantu bose n’aho baba ari abanyabyaha bingana iki! Irabakunda ikabihanganira igakomeza kubatumaho inkunzi zayo. Ikigomba gusenyuka, ni bwa bubasha butagaragara bwa Sekibi, ni bya binyabubasha byo mu kirere no mu kuzimu, ni ya myuka iduhindanyiriza roho. Ni za Sekibi zitubuganizamo ubugomeramana n’ubugome. Roma yari yuzuyemo izo roho mbi: abantu bari barataye umuco, bararyaga bakanywa maze ubundi bakiroha mu busambanyi, bagahora basebya izina rya YEZU KRISTU batoteza abayoboke be. Imyuka mibi yari yuzuyemo ntitwayirondora ngo tuyirangize. Iyo Roma (Babiloni) iracyigaragaza hirya no hino. Ni yo mpamvu abitwa aba-KRISTU bose aho bari hose bagomba kumva ko bafite ubutumwa bwo gupfukama no gusabira abari aho Babiloni yigaragaza hose. Abafite ubutumwa bwo kwamamaza YEZU KRISTU babukorane imbaraga zo gusingiza YEZU KRISTU no kwamagana bashize amanga kandi bihereyeho ibintu byose bitajyanye n’Inkuru Nziza bihindanya roho z’abantu.

Ikibabaje cyane, ni uko aho sekibi yaritse, YEZU KRISTU akomeza kuburira abantu ngo bitandukanye na yo maze bakanangira. Ikibabaje rwose, ni uko igihe kigera maze ibikorwa bya Sekibi bigasenyuka kandi bigahitana abantu b’inzirakarengane n’ibintu bitagize aho bihuriye n’amanjwe. Iyo YEZU yamamajwe abantu bakisubiraho, ibya Babiloni biyoyoka abamugarukiye batekanye mu Mahoro ya KRISTU. Duharanire kwamamaza YEZU KRISTU tutarambirwa maze ibyishimo bikwire ku isi turimbe duhanitse tuti: “Alleluya! Ubucunguzi, ikuzo n’ububasha ni iby’Imana yacu, kuko ubucamanza bwayo bukurikiza ukuri n’ubutabera,ikaba yaciriye urubanza rya habara ry’icyamamare ryahumanyaga isi riyiroha mu buhabara bwaryo, kandi igahorera amaraso y’abagaragu bayo”.

Ejo ku wa 28 Ugushyingo, Kiliziya mu Rwanda yizihije Umunsi Mukuru wa BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO. Wabaye umunsi wo kongera kuzirikana ku butumwa uwo MUBYEYI yaje kutwibutsa dore hashize imyaka mirongo itatu. Dukomeze tumwisunge araduhakirwa ari na ko adufasha gusohoka muri Babiloni twinjira muri Yeruzalemu Nshya.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO ADUHAKIRWE ITEKA RYOSE.