Inyigisho: Mube maso kandi musenge

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 34 B gisanzwe,

Ku ya 1 Ukuboza 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 22, 1-7; 2º. Lk 21, 34-36

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Mube maso kandi musenge

Iyi ni intego y’uwa KRISTU wese uri ku isi. YEZU ashoje inyigisho zose yaduhaye muri uyu mwaka wa Liturujiya B adushishikariza kuba maso no gusenga. Gusenga no kuba maso birajyana. Iyo usenga utari maso ntibikubuza kubikirwa (gutungurwa) na Sekibi. Kuba maso ni ukutaba umwasama cyangwa indangare. Kuba maso, ni ukwirinda ubujiji n’ubwangwe byatuma uhagarara mu isi ya none umeze nk’igitambambuga cyangwa igisekera mwanzi. Gusenga bituma tugenda dukura mu gihagararo gikristu ku buryo tumenya gutandukanya icyatsi n’ururo. Twirinda guhendwa ubwenge no guhabwa uburozi na Sekibi ihora ishaka kudutsindagira ibyakatsi itubeshya ngo ni uburo. Ihora ishaka kudutamika amasaka amasakaramentu akaturumbira.

Inyigisho tugiye gutangira muri uyu mwaka mushya C tuzinjiramo ejo, na zo zizaducengezamo amatwara mashya y’Ingoma y’Imana. Zizatugirira akamaro nitubasha kwigobotora ibyadutwaye umutima byose. By’umwihariko ibyo YEZU atunga agatoki tugomba kubyitondera: ubusambo, isindwe n’uducogocogo tw’ubuzima.

Ubusambo burwanya urukundo kuko inda nini ntishaka gusangira n’abandi. Ubusambo n’umururumba ni byo bituma bamwe basakuma ibyabo n’iby’abandi maze hakaba ababuriramo bahorana agahinda batewe no kubura ibya ngombwa bibabeshaho. Umutima urimo ubwo busambo ntushobora gutunganya uwabatijwe. Isindwe na ryo ni uko, ritesha umutwe umuntu agahora asa n’igishushungwe cyangwa agakoreshwa ibyo atatekereje. Isindwe rihindanya roho, umutima n’ubwenge maze uko umuntu arizamukamo rikamukururira ingeso mbi. Hari abantu bakora ibibi nyuma bakiregura bavuga ko babitewe n’akayoga. N’ibiyobyabwenge bindi ni uko. Shitani irabikoresha igashobeza ababyishoramo. Ingeso mbi nyinshi nk’ubusambanyi n’ubwomanzi zituruka ku isindwe n’ibiyobyabwenge. Ubusanzwe, kamere muntu ntibura kurarikira ubusambanyi n’izindi ngeso zijyana na bwo, ariko noneho iyo uyorohereje wisukamo ibiyobyabwenge, irakumwaza ikagutamaza. Uwa KRISTU ahorana na We akamutoza ibitunganye akamumenyesha iby’ingenzi agomba kwibandaho kugira ngo akize roho ye n’iz’abandi. Uducogocogo tw’ubuzima si two tugomba gufata umwanya w’ibanze mu mibereho yacu. Utwo ducogocogo, ni utuntu twose tudafite akamaro tutubuza gushyikirana na YEZU KRISTU. Ni imigirire n’amatwara bitari ngombwa nyamara duha umwanya urenze urugero mu mibereho yacu.

Twinjire mu mwaka mushya turangamiye biriya byiza by’ijuru Yohani yeretswe uko twabyumvishe mu isomo rya mbere. Tube maso kandi dusenge, twakire YEZU KRISTU uje bidatinze. Twirinde gutungurwa n’ukuza kwe. Ukuza kwe nikutugirire akamaro. Tubisabirane.

Kuri uyu wa 1 Ukuboza, mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icyorezo cya Sida, mushobora kurebera hano umuvugo Padiri Jérémie HABYARIMANA yaduteguriye ufite inyito igira  iti “Sasura Sida itahadusanga.”

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU BUZIMA BWACU BWOSE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.