Inyigisho za Yezu zihishurirwa abaciye bugufi

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 15 GISANZWE B,

18 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Iz 10, 5-7. 13-16

2º.Mt 11, 25-27

 

INYIGISHO ZA YEZU ZIHISHURIRWA ABACIYE BUGUFI

 

Ivanjili twumvishe ni igisingizo YEZU aganisha ku Mana Data Ushoborabyose. Gishobora kudutangaza kuko amusingiriza uburyo amabanga ye yahishwe abanyabwenge n’abahanga! Ese barazira iki? Kuki bo badashobora guhabwa ibintu byiza kurusha ibindi? Ese ubwenge n’ubuhanga bushyamiranye n’amabanga y’Imana? Ese abanyabwenge n’abahanga batamitswe iki gituma batanyungutira ibyiza by’Ingoma y’Imana? Ese noneho Ivanjili yagenewe “abantu b’injiji?”. Ibyo ni bimwe mu bibazo dushobora kwibaza mu kuzirikana iyi Vanjili ya YEZU KRISTU uko yanditswe na Matayo. Igisubizo cyabyo byose, tugisanga muri kamere muntu ubwayo. 

Muri kamere muntu, habamo akantu gatuma yiyemera. Ako gatima gatuma yitera hejuru kamubuza amatwara yo gucisha bugufi no kwemera ibirenze ubwenge bwe busanzwe. Ibyo umuntu atumva akunze kubyanga. Bityo amabanga y’Ingoma y’Imana ntashobora gukwirwa mu gatwe kacu. Bisaba ukwiyoroshya no kwicisha bugufi. YEZU yaje ku isi yiyoroheje adaharaniye icyubahiro ndengakamere. Tuzi aho yavukiye n’ubukene yakuriyemo. Ibyo byose yabyemeye kugira ngo atwigishe ko icyo tugomba guharanira no guhatanira atari iby’isi. Aho iby’isi byasumbye iby’ijuru, ya Nkuru Nziza y’Umukiro ntibe igihawe intebe. Hicazwa umugenga w’isi y’umwijima! N’aho umuntu yakwiga ibingana iki, n’aho yakwandika ibitabo amagana ariko yanga Ibyanditswe bitagatifu, ubwenge bwe buhinduka ubuswa mu by’ingenzi. Ni kenshi twibeshya ko kuba abantu b’impuguke mu bumenyi bunyuranye bishobora kudutera ubwenge bw’iby’ijuru. Ufite ubuhanga n’ubumenyi bya muntu akagerekaho gucengerana ubwuzu amagambo ya YEZU KRISTU, uwo nguwo ateza isi n’abayituye imbere. Uwo nguwo aba yifitemo bwa bwenge n’ubuhanga buturuka ku Mana. Ubwo bwenge buhanitse, ni bwo buha umurongo ugororotse ubwenge bwa hano ku isi. Bene abo bantu babarirwa mu gice cy’abaciye bugufi YEZU yatubwiye. Ni ingabire ikomeye tugomba guhora dusaba. Nta muntu n’umwe uyitanga n’ubwo ashobora kugira abo ayobora neza iyo ayifite. Ntitangwa n’ibintu byo ku isi n’ubwo bikoreshwa neza n’uyifite. Ni ngombwa kwihugura ubutaretsa kugira ngo dusobanukirwe n’ubumenyi YEZU ashaka kutugezaho. 

Kwiga ni byiza. Kwiga byinshi ni akarusho. Ariko iyo umuntu atihatira kwinjira mu gice cy’abaciye bugufi, ibyo yiga nta cyo bimwongereraho uretse kwigiramo agasuzuguro. Uwize byinshi adafite umutima wo guca bugufi, uwo nguwo yonona byinshi mu muryango w’Imana. Hari igihe dukeka ko nitwiga byinshi tukagera n’i Burayi no mu yandi mahanga ari bwo tuzabasha kumenya gusobanura iby’Imana! Izo ni inzozi zitagize aho zihuriye n’ukuri. Ibyo twigisha bigirira abantu akamaro, si ibyo twavomye mu bitabo gusa. Ibigirira roho akamaro, ni ibituma zitera imbere mu buzima nyobokamana. Iyo twifitemo ubwo buzima nyobokamana, ni bwo dushobora kubugeza ku bandi bukabagirira akamaro. Iyo nta cyo twifitemo cy’ireme ry’Ukuri kwa YEZU KRISTU, inyigisho zacu zitugaragaza nk’imyirongi cyangwa ibyuma-sahani birangira nk’uko Pawulo Mutagatifu abisobanura. Ntushobora kwigisha ukuri utakwifitemo. Ubwenge bw’ijuru ntibubangamira ubwenge n’ubuhanga bwo ku isi. Iyo ubwenge n’ubuhanga bwo ku isi byihaye kuvuguruza no kurwanya Ukuri YEZU yaduhishuriye, ubwo bwenge buba atari nyabwo. Buhinduka ubukorikori bwa nzikoraho. Ubwenge n’ubuhanga nyakuri bugeza muntu ku bumenyi bw’Imana Data Ushoborabyose. Ubuhanga nyabwo ntibuvuguruzanya. 

Buri mukristu wese, niyihatire kwisuzuma amenye niba ari mu gice cy’abahanga b’isi cyangwa niba ari mu gice cy’abaciyebugufi. Ubutumwa dushinzwe burakomeye. Kuba abahamya b’Ukuri kwa YEZU KRISTU, bigomba ubwenge bw’abaciye bugufi. Si ukuvuga amagambo y’icyuka. Ni ugupfukama tugasaba ingabire yo gusobanukirwa n’ibyo YEZU yigisha. Ni ugusaba kuba abaswa b’ikibi n’abahanga b’icyiza. Ubuhanga bw’isi gusa, ni ubusazi mu maso y’Imana. Ibyo abantu bita ubuhanga, ni ubuswa n’ubusazi. Ibyo bita ubuswa n’ubusazi kuko batabyumva, ni bwo buhanga bugeza ku Mukiro w’ijuru (soma 1Kor 2). Uko dutera imbere mu by’ubwenge bw’isi twiyibagiza Ukuri kwa YEZU KRISTU, ni ko dutakaza ubuhanga tukaba twabura byose nk’ingata imennye. Nitwisuzume uyu munsi turebe niba ubuzima bwacu buciye bugufi kugira ngo turonke amabanga y’Umwami wacu YEZU KRISTU.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

 

Padiri Sipriyani BIZIMANA