Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa
yandikiye Abanyagalati 5,18-25
Bavandimwe, none rero, niba muyoborwa na Roho, nta bwo mukigengwa n’amategeko. Ibikorwa by’umubiri birigaragaza: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira: abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu bwami bw’Imana. Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo. Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari. Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.