Isomo: Ibyahishuwe 22,1-7

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 22,1-7

Jyewe Yohani, umumalayika anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo yaboneranaga nk’ikirahure, rwavubukaga ku ntebe y’ubwami y’Imana no ku ya Ntama. Rwagati mu kibuga cy’umurwa no hagati y’amashami abiri y’uruzi, hari igiti cy’ubugingo kikagira imisaruro cumi n’ibiri, buri kwezi kikera imbuto kandi amababi yacyo agakiza amahanga. Umuvumo ntuzongera kubaho ukundi. Intebe y’ubwami y’Imana n’iya Ntama bizahora muri uwo murwa, n’abagaragu bayo bayisenge. Bazahora barangamiye uruhanga rwayo, n’izina ryayo ribe ku gahanga kabo. Nta joro rizongera kubaho ukundi, kandi nta n’uzakenera urumuri rw’ifumba cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azasakaza urumuri rwe kuri bo, maze bakazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka. Hanyuma arambwira ati “Aya magambo ni imvaho kandi akwiriye kwizerwa; kuko Nyagasani Imana yabwirije abahanuzi, yohereje umumalayika wayo kugira ngo yereke abagaragu be ibigomba kuzaba bidatinze. Ngaha rero ndaje bidatinze! Hahirwa abakurikiza amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo.”