Isomo, ku wa 1 w’icyumeru cya 32 B: Tito 1,1-9

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Tito 1,1-9

Jyewe Pawulo, umugaragu w’Imana n’intumwa ya Yezu Kristu, igenewe kugeza intore z’Imana ku kwemera no ku bumenyi bw’ukuri guhuje n’ubusabaniramana, mu bwizere bwo kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranye mbere y’ibihe bya kera na kare, maze amagingo yagennye yagera ikamenyekanya ijambo ryayo, ibigirishije iyamamazabutumwa nashinzwe ku bushake bw’Imana Umukiza wacu: kuri Tito, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu byerekeye ukwemera duhuriyeho, nkwifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umukiza wacu. Nagusize i Kireta ari ukugira ngo utunganye ibyo nasize bituzuye, kandi ngo ushyireho abakuru b’ikoraniro mu migi yose ukurikije amabwiriza naguhaye. Buri wese uhawe ubwo bukuru agomba kuba ari indakemwa, yarashyingiwe rimwe risa, afite abana bemera batavugwaho ubwomanzi cyangwa kuba intumvira. Koko rero umwepiskopi, kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana agomba kuba indakemwa, ntabe umwirasi n’umunyamwaga, ntabe umunywi n’indwanyi, ntabe n’umuntu ukurikiranye inyungu itanyuze mu mucyo, ahubwo akamenya kwakira abamugana, agakunda ibiboneye, akitonda, akaba intabera n’umuyoboke ku Mana, akamenya kwitsinda, kandi akihatira gutanga inyigisho zitagoragora, zihuje n’idini, kugira ngo abone uko ashishikariza abandi inyigisho ziboneye, n’uko kandi amwaza abamugisha impaka.