Isomo: Abanyefezi 2,1-10

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 2,1-10

Bavandimwe, mwari mwarapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha mwiberagamo kera, igihe mwakurikizaga imigenzo y’iyi si n’Umugenga w’ibyo mu nsi y’ikirere, wa mwuka ukorera mu bagomera Imana… Kandi natwe twese twari tumeze nka bo dukurikira irari ry’umubiri wacu, dukora gusa ibyo umubiri ushaka n’ibyifuzo byawo bibi; yewe, ku bwacu twari twikururiye uburakari bw’Imana kimwe na bo. Ariko Imana Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu: rwose kuba mwarakijijwe mubikesha ubuntu bwayo! Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu ijuru turi muri Kristu Yezu. Bityo, igiriye ubuntu bwayo yatugaragarije muri Yezu Kristu, yashatse kwerekana mu bihe bizaza ubukungu butagereranywa bw’ineza yayo. Koko mwakijijwe ku buntu mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana. Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatazagira uwirata. Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera, igira ngo bijye bituranga iteka.