Isomo: Abanyefezi 4,32; 5,1-8

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyefezi 4,32 ; 5, 1-8

Bavandimwe, nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu. Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda; mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana. Naho ibyerekeye ubusambanyi, ubwandavure iyo buva bukagera kimwe n’ubugugu, ibyo ntibikavugwe muri mwe; ni ko bikwiye mu batagatifujwe. Kandi amagambo ateye isoni, ay’amanjwe n’amahomvu, na byo ni uko; ahubwo muhore mushimira Imana. Koko rero mubimenye neza: nta musambanyi cyangwa uwandavuye, cyangwa umunyabugugu – we uhindura iby’isi ikigirwamana cye -, abo bose nta wuzagira umugabane mu Ngoma ya Kristu n’Imana. Kandi ntihazagire ubahendesha amagambo atagira aho ashingiye, kuko ari ibyo ngibyo bitera Imana kurakarira abayigomera. Ntimugafatanye n’abo bantu. Koko rero kera mwigeze kuba umwijima, naho ubu ngubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri.