Isomo: Abanyafilipi 2,1-4

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 2,1-4

Bavandimwe, niba inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe, ngaho nimunsenderezemo ibyishimo mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe. Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta. Mwoye guharanira ibyanyu gusa, ahubwo mwite no ku by’abandi.