Isomo: Abanyefezi 2,2-22

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 2,2-22

Bavandimwe, nimwibuke uko mwari mumeze kera: icyo gihe mwari mwibereye aho mutagira Umukiza, nta sano mufitanye na Israheli, nta ho muhuriye n’Amasezerano y’Imana ndetse mutanayizi, kandi nta cyo mwizeye kuri iyi si. Na ho ubu ngubu muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera, mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu. Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta hagati yabo. Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose. Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure kimwe n’abari hafi. Ubu rero twese uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data tubumbwe na Roho umwe. Nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo muri ubwoko bumwe n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.