Isomo: Abanyefezi 5,21-33

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 5,21-33

Bavandimwe, mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu. Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani; koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akanayibera umutwe ukiza umubiri wose. Nk’uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza, kugira ngo ayihingutse imbere ye ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa. Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunze ubwe. Koko rero, nta wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira, akawitaho cyane, mbese nk’uko na Kristu agenzereza Kiliziya. Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we, (nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo) “Ni cyo gituma  umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, bakaba umubiri umwe.” Iryo yobera rirakomeye, cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya. Nuko rero namwe, buri mugabo nakunde umugore we uko yikunda, n’umugore yubahe umugabo we.