Isomo: Abanyafilipi 2,5-11

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 2,5-11

Bavandimwe, nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe: N’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.