Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Tito 2,1-8.11-14
Nkoramutima yanjye, wowe rero jya uvuga ibikwiranye n’inyigisho ziboneye. Abasaza nibajye birinda isindwe, biyubahe, bashyire mu gaciro, bakomere mu kwemera, mu rukundo n’ubudacogora. N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatifujwe: birinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza; bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo, banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza no kumvira abagabo babo, kugira ngo ijambo ry’Imana bataritukisha. Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro. Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo ukora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho maze amware. Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose yarigaragaje, itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana, mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.