Isomo: Ibyahishuwe 4,1-11

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 4,1-11

Jyewe Yohani, ndareba mbona irembo rikinguye mu ijuru, maze ijwi rimeze nk’iry’akarumbeti nari numvise mbere rirambwira riti “Zamuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kuba hanyuma y’ibi ngibi.” Ako kanya ntwarwa na Roho w’Imana, maze mbona intebe y’ubwami y’Imana iteretse mu ijuru, kandi ikagira n’Uyicayeho. Uwari uyicayeho yabengeranaga nk’ibuye rya yasipi na sarudoni; intebe y’ubwami izengurutswe n’umukororombya urabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye. Intebe makumyabiri n’enye zari zikikije intebe y’ubwami, zicayeho Abakambwe makumyabiri na bane bambaye ibyererana, kandi batamirije amakamba ku mutwe wabo. Mu ntebe y’ubwami hasohokaga imirabyo, amajwi n’inkuba. Amatara arindwi yakirana imbere y’intebe y’ubwami, ari zo roho ndwi z’Imana. Imbere y’intebe y’ubwami hakaba inyanja isa nk’ikirahure kibonerana. Hagati y’intebe y’ubwami n’ibiyikikije hari Ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu kikagira uruhanga nk’urw’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka. Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu, yuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti “Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu! Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose, Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.” Uko ibyo Binyabuzima byahaga ikuzo n’icyubahiro kandi binashimira Uwicaye ku ntebe y’ubwami, Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, Abakambwe makumyabiri na bane bari bapfukamye imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, basenga Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, bakanaga amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami bavuga bati “Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho maze biraremwa.”