Isomo: Abanyefezi 3,2-12

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 3,2-12

Bavandimwe, ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, ikampishurira ibanga ryayo nk’uko maze kubibandikira muri make. Nimubisoma, muziyumvira ubwanyu ukuntu nacengewe n’ibanga rya Kristu. Iryo banga Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu. None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza. Kandi iyo Nkuru Nziza ni yo nshinzwe kwamamaza, ku bw’ingabire Imana yampaye ku buntu no ku bubasha bwayo. Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu, no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose. Bityo guhera ubu ngubu, Ibikomangoma n’Ibihangange byo mu ijuru bimenyera kuri Kiliziya ubuhanga bw’Imana buteye kwinshi, nk’uko yabigambiriye kuva kera na kare muri Kristu Yezu Umwami wacu. Nuko ku bw’ukwemera tumufitiye, duhabwa gutunguka imbere y’Imana tuyiringiye.