Isomo: Abanyefezi 6,1-9

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 6,1-9

Bavandimwe, mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu. Bana, nimwumvire ababyeyi muri Nyagasani, kuko ari byo bikwiye. “Wubahe so na nyoko”; mu mategeko yose ni ryo rya mbere rijyana n’isezerano: “kugira ngo uzagire  ihirwe kandi urambe ku isi”. Namwe babyeyi, ntimugakure umutima abana banyu, ahubwo mubarere neza, mubakosore kandi mubagire inama zikomoka kuri Nyagasani. Bacakara namwe, nimwumvire ba shobuja ba hano ku isi ; mujye mububaha kandi mubatinye nta buryarya ku mutima, nk’aho mwakumviye Kristu ubwe. Ntimugakorere ijisho nk’abashaka gushimisha abantu, ahubwo mugenze nk’abagaragu ba Kristu, baharanira gukora icyo Imana ishaka. Mushishikarire kurangiza ibyo mutegetswe nk’aho mwaba mukorera Nyagasani, atari abantu mubigirira. Umuntu wese, yaba umucakara, yaba uwigenga, muzi ko icyiza azaba yakoze azakiturwa na Nyagasani. Namwe ba shebuja, mujye mubagenzereza mutyo mureke kubakangisha ibihano; muzi neza ko Shebuja wabo n’uwanyu ari mu ijuru, We utarobanura abantu.