Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 2,12-18
Nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze kandi murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa, kuko Imana ari Yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha. Mukore byose mutinuba kandi mutagingimiranya, kugira ngo mube indakemwa n’indahinyuka, mube n’abana b’Imana bazira inenge rwagati mu bantu b’indyarya kandi bararutse, bakamurika muri bo nk’inyenyeri mu kirere, kubera iryo jambo ry’ubugingo mwifitemo. Bityo ku munsi wa Kristu, bizambere ikuzo kuba ntarirukiye ubusa kandi ntaravunikiye ubusa. Kandi n’aho byaba ngombwa ko mena amaraso yanjye, akamishwa ku gitambo no ku ituro ry’ukwemera kwanyu byanshimisha, kandi nasangira namwe mwese ibyo byishimo. Bityo namwe nimwishime, kandi muhimbarwe hamwe nanjye.