Isomo: Tito 3,1-7

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Tito 3,1-7

Nkoramutima yanjye, jya wibutsa bose ko bagomba kuyoboka abatware n’abategetsi, bakabumvira, bagahora bakereye gukora umurimo mwiza wose, ntibagire uwo batuka, bakirinda kurwana bakaba abantu bagira neza, bakagaragariza abandi bose ubugwaneza budakemwa. Koko rero natwe kera twari ibicucu, n’intumvira, n’ibirara; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite n’icyangiro kandi natwe tuzirana. Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, yaradukijije itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu. Kandi uwo Roho yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, kugira ngo tube intungane kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo.