Isomo: Abanyefezi 3,14-21

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 3,14-21

Bavandimwe, mpfukamye imbere y’Imana Data, Yo icyitwa ububyeyi cyose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ikaba na Nyir’ikuzo ryose, nkabasabira kugira ngo ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, inakomeze umutima wa buri wese. Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, maze hamwe n’abatagatifujwe bose mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo. Ni bwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana. Nyir’ububasha bwose ugirira muri mwe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira, naherwe ikuzo muri Kiliziya no muri Kristu Yezu, uko amasekuruza n’ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.