Isomo: Abanyafilipi 3,3-8

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye  Abanyafilipi 3,3-8

Bavandimwe, ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri. Icyakora jyewe ubwanjye simbuze impamvu zo kwiringira iby’umubiri, ndetse nzirusha uwo ari we wese wabyiringira: jyewe wagenywe ku munsi wa munani, nkaba uwo mu muryango wa Israheli no mu nzu ya Benyamini, Umuhebureyi ukomoka ku Bahebureyi, n’Umufarizayi mu byerekeye Amategeko! Ku byerekeye umwete, natoteje Kiliziya; naho ku byerekeye ubutungane bukeshwa amategeko, simpinyuka; ariko ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo kubera Kristu. Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranyije n’icyiza gisumba byose, ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu.