Isomo: Filemoni 7-20

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Filemoni 7-20

Muvandimwe, nagize ibyishimo bikomeye kandi ndahozwa ku mpamvu y’urukundo rwawe, numvise ukuntu wahumurije imitima y’abatagatifujwe. Kubera ibyo, n’ubwo mfite uburenganzira bwose muri Kristu bwo kugutegeka ibyo ugomba gukora, mpisemo kwiyambaza urukundo, jyewe Pawulo w’umusaza, nkubitiyeho no kuba ndi imfungwa kubera Yezu Kristu ubu ngubu. Ndagutakambira kubera umwana wanjye nabyariye mu buroko, Onezimi uwo nguwo wakubereye imburamumaro, ariko noneho azatubera twembi ingirakamaro. Ubu ndamukugaruriye, we nkoramutima yanjye. Nashakaga kumugumana hafi yanjye kugira ngo ajye amfasha mu kigwi cyawe, muri ubu buroko nafungiwemo mporwa Inkuru Nziza. Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe. Kandi wenda wamubuze igihe gito none arakugarukiye, kugira ngo uzamuhorane iteka. Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani. Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira. Kandi niba hari icyawe yatwaye cyangwa akaba akurimo umwenda, uzabimbaze. Jyewe Pawulo ndabyiyandikiye ubwanjye: nzabyishyura… Siniriwe mvuga ko nawe undimo umwenda, kandi uwo mwenda ni wowe ubwawe. Ngaho muvandimwe, ungirire ubwo buntu muri Nyagasani, ushimishe umutima wanjye muri Kristu!