Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 4,1-6
Bavandimwe, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; n’Imana ni imwe Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose kandi agatura muri bose.