Isomo, ku wa 20.10.2012: Abanyefezi 1,15-23

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 1,15-23

Bavandimwe, ni cyo gituma nanjye kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, ntahwema gushimira Imana kubera mwe, mbibuka mu masengesho yanjye. Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke maze muyimenye rwose. Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho twebwe abemera! Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, hejuru y’icyitwa Igikomangoma, Igihangange, Ikinyabubasha n’Ikinyabutegetsi cyose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. “Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye”, kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, ari yo mubiri w’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.