Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 4,7-16
Bavandimwe, buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye. Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo “Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire”. Kuba yarazamutse bivuga iki, atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu? Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru, kugira ngo aganze muri byose. Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha. Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu. Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu, no ku buriganya bwabo bubayobya. Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe. Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.