Isomo: Abanyafilipi 1,18b-26

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyafilipi 1,18b-26

Bavandimwe, bamwe bamamaza Kristu bahimana kandi baryarya, bibwira ko bongera ububabare bw’ingoyi ndiho. Uko biri kose, baryarya cyangwa se babikora babikuye ku mutima mpfa ko Kristu yamamazwa, ngicyo ikinshimisha. Ndetse bizakomeza kunshimisha iteka, kuko nzi neza ko ari byo bizangeza ku mukiro mbikesha amasengesho yanyu, n’inkunga ya Roho wa Yezu Kristu. Icyo ntegereje kandi nizeye ndashidikanya ni uko ntazakorwa n’isoni, ahubwo ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye. Koko rero Kristu ni we bugingo bwanjye, ndetse gupfa byambera urwunguko. Niba ariko gukomeza kubaho muri uyu mubiri byatuma nkora umurimo w’ingirakamaro, simbona icyo nahitamo …Ndagirijwe impande zombi : nifuzaga kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza; ariko gukomeza kubaho mu mubiri ni cyo mukeneye. Mu by’ukuri, nzi neza ko nzakomeza kubaho kandi nkagumana namwe, kugira ngo mujye mbere kandi mushimishwe n’ukwemera kwanyu; bityo nimbagarukamo, bizababere impamvu yo kwishimana kurushaho muri Kristu Yezu.