Isomo: Abanyafilipi 4,10-19

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 4,10-19

Bavandimwe, narishimye cyane muri Nyagasani mbitewe n’uko ishyaka mumfitiye ryiyongereye; icyakora murarisanganywe, uretse ko mwari mwarabuze uko muringaragariza. Ibyo simbivuga kubera ubukene ndimo, kuko nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite. Nzi kubaho ntunzwe na bike, nzi no kubaho muri byinshi. Muri byose, buri gihe nitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena. Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga. cyakora mwagize neza muntabara mu kaga. Mwebwe kandi Banyafilipi murabizi: Inkuru Nziza ikimenyekana iwanyu, ubwo nari nturutse i Masedoniya, nta Kiliziya n’imwe yangobotse ngo imfashe mu byo nari nkeneye, keretse mwebwe mwenyine. N’ubwo nari ndi i Tesaloniki mwanyoherereje imfashanyo, ndetse ubugira kabiri. Mumenye ariko ko nta maturo mparanira; icyo nkurikiranye ni uko inyungu yanyu yiyongera. Ubu mfite ibya ngombwa byose ndetse birarenze, byasendereye igihe Epaforoditi anshyikirije amaturo yanyu, yo mubavu mwiza n’igitambo kinyura Imana. Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Kristu Yezu.