Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 1,1-5a;2,1-5a
Ibyahishuwe na Yezu Kristu: Imana yarabimuhaye kugira ngo yereke abagaragu bayo ibigomba kuba bidatinze. Nuko yohereza umumalayika wayo ngo abimenyeshe Yohani, umugaragu wayo, ari na we wahamije ko ibyo yabonye byose ari ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa Yezu Kristu. Arahirwa usoma, kimwe n’abatega amatwi amagambo y’ubu buhanuzi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe cyegereje. Jyewe Yohani, kuri za Kiliziya ndwi zo muri Aziya: nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri wa Wundi uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza, bigaturuka no kuri roho ndwi zihagaze imbere y’intebe y’ubwami, no kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye n’umugenga w’abami bo ku isi. Nuko numva Nyagasani wambwiraga ati ‘Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati ‘Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi. Ufite ubwiyumanganye koko: warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye kandi ntiwacika intege. Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko utakinkunda nka mbere. Ibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere.