Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 14,1-3.4b-5
Jyewe Yohani, mbona Ntama wari uhagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe na ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bafite izina rye, ndetse n’izina rya Se ryanditse ku gahanga kabo. Hanyuma numva ijwi riturutse mu ijuru rimeze nk’urusumo rw’amazi nyamwinshi y’inyanja, cyangwa nk’umuhindagano ukaze w’inkuba. Iryo jwi numvise kandi rimeze nk’indirimbo y’abacuranzi, bakoze ku mirya y’inanga zabo. Baririmbaga indirimbo nshya bari imbere y’intebe y’ubwami, n’imbere ya bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Kandi nta wundi washoboraga kwiga iyo ndirimbo, uretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine barokotse mu isi. Ni bo bazaherekeza Ntama aho agiye hose. Barokotse mu bantu nk’umuganura ugenewe Imana na Ntama, kandi nta wigeze kubumva bavuga ibinyoma : ni abaziranenge.