Isomo: Ibyahishuwe 3,1-6.14-22

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 3,1-6.14-22

Jyewe Yohani, numvise ijwi rya Nyagasani rimbwira riti: Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Saridi uti “Wa wundi ufite roho ndwi z’Imana n’inyenyeri ndwi, aravuga ati ‘Nzi neza ibikorwa byawe: bavuga ko uri muzima, nyamara warapfuye. Ba maso kandi ukomeze abasigaye benda gupfa, kuko nasanze ibikorwa byawe bitaboneye imbere y’Imana yanjye. Ibuka rero ibyo wahawe n’ibyo wumvise, ubikomereho kandi wisubireho. Naho niba utabaye maso ngiye kuza nk’umujura, kandi ntuzamenya igihe nzazira ngutunguye. Nyamara aho i Saridi, uhafite abantu bakeya batanduje imyambaro yabo; abo ni bo tuzajyana bambaye imyambaro yererana kuko babikwiriye. Bityo, uzatsinda na we azambara imyambaro yererana; sinzasibanganya izina rye mu gitabo cy’ubugingo, kandi nzamwishingira imbere ya Data n’imbere y’abamalayika be.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.” Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Lawodiseya uti “Amen, Umuhamya udahemuka kandi nyakuri, Ishingiro ry’ibyaremwe n’Imana aravuga ati ‘Nzi neza ibikorwa byawe: ntukonje kandi ntunashyushye. Iyaba nibura wari ukonje cyangwa se ushyushye! None rero ubwo uri akazuyazi, ukaba udakonje kandi udashyushye, ngiye kukuruka uve mu kanwa kanjye. Kubera ko wibwira uti ‘Ndi umukire, ndakungahaye ntacyo nkennye’, maze ntumenye ko uri umunyabyago, imbabare, umukene, impumyi n’umutumbuze, jye nkugiriye inama yo kumpahaho zahabu yayungurujwe umuriro kugira ngo wikungahaze, umpaheho n’imyambaro yererana kugira ngo wambare maze ubwambure bwawe bwoye kugaragara; ugure n’umuti wo gusiga mu maso yawe maze wongere ubone. Jyeweho, abo nkunda ndabacyaha kandi nkabakosora. None rero shishikara kandi wisubireho! Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye akankingurira nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye. Uzatsinda nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.”