Isomo: Ibyahishuwe 14,14-19

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 14,14-19

Jyewe Yohani, ngo ndebe mbona igicu cyererana; uwari ukicayeho agasa n’umwana w’umuntu. Yari atamirije ikamba rya zahabu ku mutwe, afite mu kiganza umuhoro utyaye. Hanyuma undi mumalayika asohoka mu Ngoro, maze arangurura ijwi abwira uwari wicaye hejuru y’igicu ati “Cyamura umuhoro wawe maze usarure. Isaha yo gusarura irageze, kuko imyaka y’isi yeze.” Nuko uwari wicaye hejuru y’igicu arekurira umuhoro we ku isi, maze imyaka y’isi irasarurwa. Hanyuma undi mumalayika asohoka mu Ngoro yo mu ijuru, na we yari afite umuhoro utyaye. Undi mumalayika wari ufite ububasha ku muriro, aturuka ku rutambiro, maze avuga aranguruye ijwi abwira uwari ufite umuhoro ati “Cyamura umuhoro wawe utyaye maze ugese amaseri y’umuzabibu w’isi, kuko imbuto zawo zihishije.” Nuko umumalayika arekurira umuhoro we ku isi, agesa amaseri y’umuzabibu w’isi, akayanaga mu rwengero runini rw’uburakari bw’Imana.