Isomo: Ibyahishuwe 15,1-4

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 15,1-4

Jyewe Yohani, mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo. Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana bafite inanga z’Imana. Nuko batera indirimbo ya Musa, umugaragu w’Imana, n’iya Ntama bavuga bati “Nyagasani Mana, Mushoborabyose, ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje. Inzira zawe ziratunganye kandi ni inyakuri, wowe Mwami w’amahanga. Ni nde utagutinya Nyagasani, kandi ngo asingize izina ryawe? Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu; amahanga yose azaza maze apfukame imbere yawe, kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.”