Isomo: Ibyahishuwe 18,1-2.21-23; 19,1-3.9a

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 18,1-2.21-23; 19,1-3.9a

Jyewe Yohani, mbona undi mumalayika umanutse mu ijuru afite ububasha bukomeye, maze isi imurikirwa n’ububengerane bw’ikuzo rye. Nuko atera hejuru mu ijwi riranguruye ati “Iraridutse! Iraridutse Babiloni, umurwa w’icyamamare: yahindutse intaho ya za Sekibi, indiri ya za roho mbi zose, n’iy’ibisiga byose byahumanye kandi by’ibivume.” Nuko wa mumalayika w’igihangange afata ibuye rimeze nk’urusyo ruremereye, maze arihananturira mu nyanja avuga ati “Babiloni, umurwa w’icyamamare, na yo izahananturwa ityo kandi ntibazongera kuyibona ukundi. Ntibazongera ukundi kumva iwawe amajwi y’abacuranzi n’inanga n’abaririmbyi, abavuza imyirongi n’uturumbeti; nta muhanga mu bukorikori ubwo ari bwo bwose uzarangwa iwawe, n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana iwawe ukundi. Urumuri rw’itara ntiruzabonesha iwawe ukundi, ntibazongera kumva iwawe ijwi ry’umukwe n’umugeni, kuko abacuruzi bawe bari ibikomerezwa by’isi, ubupfumu bwawe bukaba bwarayobeje amahanga yose.” Hanyuma numva mu ijuru ibimeze nk’amajwi ahanitse y’inteko nyamwinshi z’abantu bavugaga bati “Alleluya! Ubucunguzi, ikuzo n’ububasha ni iby’Imana yacu, kuko ubucamanza bwayo bukurikiza ukuri n’ubutabera, ikaba yaciriye urubanza rya habara ry’icyamamare ryahumanyaga isi riyiroha mu buhabara bwaryo, kandi igahorera amaraso y’abagaragu bayo.” Bungamo bati “Alleluya! None umwotsi waryo uriho uracumbeka, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.” Nuko umumalayika arambwira ati “Andika: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama.”