Isomo: Ibyahishuwe 5,1-10

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 5,1-10

Jyewe Yohani, mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, mpabona igitabo cyanditsweho imbere n’inyuma, gifungishije za kashe ndwi. Ubwo mbona umumalayika w’igihangange, wamamazaga mu ijwi riranguruye ati “Ni nde ukwiriye guhambura za kashe, akabumbura igitabo?” Ariko ari mu juru, ari ku isi, ari n’ikuzimu ntihagira n’umwe uboneka, washobora kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. Nuko ndarira cyane kubera ko nta n’umwe ubonetse, waba akwiriye kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. Ariko umwe muri ba Bakambwe arambwira ati “Wirira! Dore intare yo mu muryango wa Yuda, inkomoko ya Dawudi yaratsinze; ni we uzahambura igitabo, ahambure n’ikashe zacyo uko ari indwi.” Nuko mbona Ntama ameze nk’uwishwe ahagaze hagati y’intebe y’ubwami, akikijwe na bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi, ari zo za roho z’Imana zoherejwe ku isi hose. Ahera ko araza kugira ngo yakire igitabo cyari mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami. Ngo amaze kwakira igitabo, bya Binyabuzima bine n’Abakambwe makumyabiri na bane, bapfukama imbere ya Ntama. Buri wese yari afite inanga n’ibyotezo bya zahabu byuzuyemo imibavu, ari yo masengesho y’abatagatifu. Baririmba rero indirimbo nshya bavuga bati “Ukwiriye guhabwa igitabo no guhambura ikashe zigifunze kuko wishwe, maze ku bw’amaraso yawe ugacungurira Imana abantu bo mu miryango yose, mu ndimi zose, mu bihugu byose no mu mahanga yose, maze ukabagira ingoma n’abaherezabitambo b’Imana yacu, maze bakazima ingoma ku isi.”