Isomo: 3 Yohani 5-8

Isomo ryo mu Ibaruwa ya gatatu ya Mutagatifu Yohani Intumwa 5-8

Nkoramutima yanjye Gayo, ugaragariza ukwemera kwawe mu byo ukorera abavandimwe, ndetse n’abaturutse ahandi. Abo ni bo babaye abahamya b’iby’urukundo rwawe mu maso ya Kiliziya. Uzaba ugize neza kandi, nubashakira ibyabafasha mu gukomeza ubutumwa bwabo ku buryo bunyura Imana. Koko rero bahagurukijwe no gukorera Kristu, ntibagira icyo bahabwa n’abatamwemera. Twebwe rero tugomba gufasha abantu nk’abo, kugira ngo tugaragaze ko dufatanyije kogeza Ukuri.