Isomo: Ibyahishuwe 11,4-12

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 11,4-12

Jyewe Yohani, numva ijwi rivuga riti “Abahamya babiri boherejwe guhanura ni ibiti bibiri by’imizeti n’amatara abiri, biri imbere y’Umwami w’isi. Nihagira ushaka kubagirira nabi, umuriro uzasohoka mu kanwa kabo maze utsembe abanzi babo. Ni koko, niharamuka hagize ushaka kubagirira nabi, ni uko agomba kwicwa. Bafite ububasha bwo gufunga ijuru, maze ntihazagire imvura igwa mu minsi bazamara bahanura, bakagira n’ububasha bwo guhindura amazi amaraso, kimwe n’ubwo guteza isi ibyorezo bitabarika, uko babishatse kose. Igihe bazaba barangije gutanga ubuhamya bwabo, Igikoko kizamutse mu nyenga kizabarwanya kibatsinde maze kibice. Imirambo yabo izaguma ku kibuga cy’umurwa w’icyamamare, witwa Sodoma na Misiri mu buryo bw’incamarenga, ari na ho Umwami wabo ubwe yabambwe. Abantu bo mu bihugu byose, no mu miryango yose, no mu ndimi zose no mu mahanga yose, bazaza gushungera imirambo yabo igihe cy’iminsi itatu n’igice kandi bababuze guhambwa. Nuko abatuye isi bazishimire urupfu rwabo bombi, banezerwe, bohererezanye amaturo, kuko abo bahanuzi bombi bari barababaje abatuye isi. Ariko nyuma y’iyo minsi itatu n’igice, umwuka w’ubugingo uturutse ku Mana uzabinjiremo, maze bahaguruke. Nuko ababashungeraga batahwa n’ubwoba bwinshi cyane. Bumva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru, ribwira abo bahanuzi riti “Nimuzamuke hano!” Nuko bazamuka mu gicu bajya mu juru, abanzi babo babareba.”