Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 10,8-11
Igihe nariho mbonekerwa, ijwi nari numvise rituruka mu ijuru ryongera kumbwira riti “Genda ufate igitabo kibumbye kiri mu kiganza cy’umumalayika, uhagaze ku nyanja no ku isi.” Nuko ndatambuka nsanga wa mumalayika, musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati “Kakire maze ukarye. Mu nda yawe karagusharirira, ariko mu kanwa kawe kararyohera nk’ubuki.” Mpera ko rero mfata ako gatabo ngahawe n’uwo mumalayika, maze ndakarya. Mu kanwa kari karyohereye nk’ubuki, ariko maze kukamira, mu nda yanjye harasharirirwa. Nuko barambwira bati “Ni ngombwa ko wongera guhanurira ibihugu, amahanga, indimi n’abami benshi.”