Ivanjili ya Mariko 10,35-45

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,35-45

Muri icyo gihe, Yakobo na Yohani bene Zebedeyi begera Yezu baramubwira bati “Mwigisha, turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba.” Arababaza ati “Murashaka ko mbakorera iki?” Baramusubiza bati “Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe.” Yezu arababwira ati “Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?” Baramusubiza bati “Turabishobora!” Yezu arababwira ati “Koko inkongoro nzanyweraho muzayinywesha, na batisimu nzahabwa muzayihabwa; Naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga; bizahabwa ababi­genewe.” Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. Yezu arabahamagara arababwira ati “Muzi ko abahawe kugenga amahanga bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose. Dore n’Umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.”