Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,46b-52
Muri icyo gihe, Yezu agisohoka muri Yeriko ari kumwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwaga Baritimeyo mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza. Yumvise ko ari Yezu w’i Nazareti, atera hejuru ati “Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!” Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!” Yezu arahagarara aravuga ati “Nimumuhamagare.” Bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati “Humura, haguruka dore araguhamagaye.” Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu asanga Yezu. Yezu aramubaza ati “Urashaka ko ngukorera iki?” Impumyi iramusubiza iti “Mwigisha, mpa kubona!” Yezu aramubwira ati “Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.” Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu.