Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 13,24-32
Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be ibyerekeye amaza ye ati “Muri iyo minsi kandi, nyuma y’icyorezo izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahanuka ku ijuru maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane. Ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu, afite ububasha bukomeye n’ikuzo ryinshi. Ubwo rero azohereza abamalayika mu mpande enye z’isi, aho isi iherera kugeza ku mpera y’ijuru, maze akoranye intore ze. Nimugereranye muhereye ku giti cy’umutini maze mwumve: iyo amashami yacyo amaze gutoha akameraho amababi, mumenyeraho ko igihe cy’imbuto cyegereje. Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Umwana w’umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku miryango yanyu. Ndababwira ukuri, iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye nta bwo azashira. Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha nta we ubizi, habe n’abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na Mwana; bizwi n’Imana Data wenyine.”