Ivanjili ku munsi wa Kristu Umwami: Yohani 18,33b-37

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 18,33b-37

Yezu ageze imbere ya Pilato, aramubaza ati “Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko?” Yezu aramusubiza ati “Ibyo ubivuze ku bwawe, cyangwa se ni abandi babikumbwiyeho?” Pilato arasubiza ati “Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n’abatware b’abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki?” Yezu arasubiza ati “Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero Ingoma yanjye si iy’ino aha.” Nuko Pilato aramubaza ati “Noneho rero uri umwami?” Yezu aramusubiza ati “Urabyivugiye: ndi umwami! Cyakora icyo jyewe navukiye kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese yumva icyo mvuga.”