Ivanjili: Luka 13,10-17

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13,10-17

Muri icyo gihe, Yezu yigishirizaga mu isengero ku munsi w’isabato. Icyo gihe hari umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani, afashwe n’indwara yari yaramumugaje. Yarububaga ntashobore kunamuka na gato, Yezu amubonye aramuhamagara, aramubwira ati “Mugore, dore ukize ubumuga bwawe.” Nuko amuramburiraho ibiganza; ako kanya arunamuka, asingiza Imana. Nuko umukuru w’isengero arakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Atangira kubwira rubanda ati “Hari iminsi itandatu yo gukoraho imirimo, mujye muza kwivuza kuri iyo minsi atari ku isabato.” Nyagasani aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese buri muntu muri mwe, ku munsi w’isabato ntakura ikimasa cyangwa indogobe ye mu kiraro ngo ajye kuyuhira? None uyu mwana wa Abrahamu Sekibi yaboshye imyaka cumi n’umunani, ngo ntiyakurwa ku ngoyi ku munsi w’isabato?” Amaze kuvuga atyo abanzi be bose bagira ikimwaro, naho rubanda rwishimira ibitangaza yakoraga.