Ivanjili ya Mutagatifu Luka 14,12-14
Muri icyo gihe, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira. Abwira uwamutumiye ati “Nugira abo utumira ku meza, haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo nabo batavaho bagutumira bakakwitura. Ahubwo nugira abo utumira, ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.”