Ivanjili ya Luka 18,35-43

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 18,35-43

Icyo gihe Yezu yegereye i Yeriko, hakaba impumyi yicaye iruhande rw’inzira, isabiriza. Yumvise abantu benshi bahitaga, abaza ibyo ari byo. Baramusubiza bati “Ni Yezu w’i Nazareti uhise.” Nuko atera hejuru ati “Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!” Abari imbere baramucyaha ngo naceceke, ariko arushaho kurangurura ijwi ati “Mwana wa Dawudi, mbabarira!” Yezu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande aramubaza ati “Urashaka ko ngukorera iki?” Na we ati “Nyagasani, mpa kubona!” Yezu aramubwira ati “Ngaho bona; ukwemera kwawe kuragukijije!” Ako kanya arabona maze aramukurikira, agenda asingiza Imana. Abantu bose na bo babibonye, basingiza Imana.