Ivanjili ya Luka 13,18-21

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13,18-21

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati “Ingoma y’Imana imeze ite? Nayigereranya n’iki? Imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we, karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.” Arongera ati “Ingoma y’Imana nayigereranya n’iki? Imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza ubwo byose bitutumbiye.”