Ivanjili ya Luka 12,29-48

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,39-48

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati “Musanzwe mubizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.” Petero ni ko kumubwira ati “Mwigisha, nitwe uciriye uwo mugani, cyangwa se uwuciriye bose?” Nyagasani aramusubiza ati “Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye? Arahirwa uwo mugaragu shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. Naho uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho, no ku isaha atazi maze amwirukane nabi, amuhereze mu nteko y’abahemu. Uwo mugaragu  rero wari uzi icyo shebuja ashaka, ntacyiteho ngo agikore uko yari yamutegetse azakubitwa nyinshi; naho utazi icyo shebuja ashaka agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi.”