Ivanjili ya Luka 13,22-30

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13,22-30

Muri icyo gihe, Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. Haza umuntu aramubaza ati “Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?” Nuko arababwira ati “Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. Koko rero, nimuzaba mukiri hanze igihe nyir’urugo azahaguruka agakinga, n’aho muzakomanga kangahe muvuga muti ‘Shobuja, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Sinzi iyo muturuka’. Ubwo muzatangira kuvuga muti ‘Twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.’ We rero azabasubiza ati ‘Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’ Ubwo ni bwo muzaganya kandi mugahekenya amenyo mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. Bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana. Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu ba mbere bazaba aba nyuma.”