Ivanjili ya Luka 15,1-10

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 15,1-10

Muri icyo gihe, abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose bashaka kumwumva. Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta bavuga bati “Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!” Nuko Yezu abacira uyu mugani ati “Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye? Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye. Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati “Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!” Ndabibabwiye: nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho. “Cyangwa se ni nde mugore wagira ibiceri cumi, kimwe cyatakara ntacane itara ngo akubure inzu, ashakashake kugeza igihe akiboneye? Iyo amaze kukibona akoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati “Nimuze twishimane, kuko nabonye igiceri cyanjye nari natakaje!” Ndabibabwiye: nguko uko abamalayika b’Imana bazishima kubera umunyabyaha umwe wisubiyeho.”