Ivanjili ya Luka 17,20-25

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,20-25

Muri icyo gihe, Abafarizayi babaza Yezu bati “Ingoma y’Imana izaza gihe ki?” Yezu arabasubiza ati “Ingoma y’Imana ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu, ngo bagire bati ‘Ngiyi, ngiriya.’ Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo.” Yongera kubwira abigishwa be ati “Hazaza igihe muzifuza kubona nibura umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona. Bazababwira bati ‘Dore nguyu, nguriya.’ Ntimuzajyeyo, ntimuzirukireyo. Koko rero, nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’isi, kabonekera mu rundi, ni ko n’Umwana w’umuntu azaza ku munsi yigeneye. Ariko agomba kubanza kubabara cyane, kandi abantu b’iyi ngoma bamwihakane.”