Ivanjili ya Luka 12,54-59

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,54-59

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati “Iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti “Imvura iraza kugwa”, kandi bikaba. N’iyo mubonye umuyaga uhushye uturutse mu majyepfo, muravuga muti “Haraza kuba ubushyuhe”, kandi bikaba. Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo mu nsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe? Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora? Nuko rero, nujyana n’umuburanyi wawe agiye kukurega, gerageza kwigorora na we mukiri mu nzira hato ataguteza umucamanza, umucamanza na we akakugabiza umurinzi w’uburoko ngo agufunge. Ndabikubwiye: ntuzafungurwa utishyuye kugeza ku isenge rya nyuma.”